- Ishingiro ry'idini ni ukwemera Allah wenyine ko ari we Mana yonyine, Muremyi mugenga, kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi ko ari we wenyine ufite amazina meza n'ibisingizo byihariye.
- Agaciro ko kugira igihagararo nyuma y'ukwemera, no gukomeza kugaragira Allah, ukanabishikamaho.
- Kwemera ni imwe mu mpamvu ya ngombwa ituma ibikorwa byakirwa.
- Kwemera Allah hakubiyemo ibyo dutegetswe kwemera mu myemerere n'imisingi yako, n'ibigendana nabyo by'ibikorwa by'umutima, no kumvira no kwicisha bugufi kubera Allah mu bigaragara n'ibitagaragara.
- Kugira igihagararo ni ukwitwararika umuyoboro uri ho ukora ibikorwa wategetswe, ndetse ureka ibyo wabujijwe.