- Impuhwe za Allah zagutse ku bagaragu be, kandi ko umuntu uko yakora icyaha kose, iyo agarukiye Allah akamwicuzaho aramubabarira.
- Umwemeramana yiringira imbabazi za Nyagasani we, agatinya ibihano bye, akihutira kwicuza ntatsimbarare ngo akomeze kuba mu byaha.
- Ibisabwa kugira ngo ukwicuza kwakirwe ni ibi bikurikira: Kureka icyaha, no kubabazwa nacyo no gufata umugambi wo kutazagisubira; ariko iyo ari icyaha cy'amahugu yakorewe abagaragu nk'ikijyanye n'imitungo yabo cyangwa se icyubahiro cyabo, cyangwa se n'ubuzima bwabo, hiyongeraho icya kane ari cyo cyo gusaba imbabazi uwo wagikoreye cyangwa se ukakimusubiza.
- Agaciro ko kumenya Allah bituma umugaragu amenya amategeko y'idini rye, bikanatuma yicuza buri uko akoze icyaha, bityo ntiyihebe cyangwa se ngo atsimbarare.