- Ni iby'agaciro kwigisha abana bato amasomo y'idini mu myemerere n'imyifatire n'ibindi.
- Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
- Itegeko ryo kwishingikiriza Allah no kuba ari we wo kwiringira wenyine, kandi niwe mwiza wo kwiringira.
- Kwemera igeno rya Allah no kunyurwa naryo, kandi ko Allah yagennye buri kintu.
- Uwirengagije amategeko ya Allah, Allah nawe aramwirengagiza ndetse akanamutererana.