- Iswalat y'umuntu udafite isuku ntiyemerwa cyeretse abanje kwisukura akiyuhagira igihe afite umwanda mukuru, cyangwa se agatawaza igihe afite umwanda muto.
- Isuku y'umwanda muto (Udhu) ni ugufata amazi ukayajuguta mu kanwa ukayacira, warangiza ukayashoreza mu mazuru, hanyuma ukayapfuna, warangiza ugakaraba mu buranga inshuro eshatu, hanyuma ugakaraba amaboko yombi ugarukira mu nkokora inshuro eshatu, hanyuma ugahanagura mu mutwe inshuro imwe, warangiza ugakaraba ibirenge byombi ugarukira mu tubombankore nabyo inshuro eshatu.