- Kwakira ukwicuza bizahoraho igihe cyose umuryango wako ufunguye, ukaba uzafungwa ubwo izuba rizaba rirasiye mu burengera bwaryo, kandi ko umuntu akwiye kwicuza igihe cyose roho ye itaramugera mu ngoto.
- Kutiheba no guhagarika umutima kubera ibyaha umuntu yakoze, kubera ko imbabazi za Allah Nyir'ubutagatifu n'impuhwe ze ari ngari, n'umuryango w'imbabazi urafunguye.
- Ibisabwa kugira ngo kwicuza kwakirwe: Icya mbere: Ni ukureka icyaha, icya kabiri: Ni ukubabazwa nacyo ukicuza, icya gatatu: Ni ukugira umugambi ndakuka wo kutazagisubira; ibi ni igihe ari icyaha kiri hagati yawe na Nyagasani wawe. Naho iyo ari icyaha kiri hagati yawe na bagenzi bawe, kugira ngo kukicuza kwawe kwakirwe nuko ukimusubiza cyangwa se we akakikubabarira.