Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): "Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiy...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravugamo ko abantu bakabya mu idini nta bumenyi, bafite igihombo ndetse batari no ku...
Hadith yaturutse kwa Adiy Ibun Hatim yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara bara...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayahudi ari abantu Allah yarakariye, kubera ko bamenye ukuri ntibakwemera ngo bagush...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yanditse ku rubaho rurinzwe (A-Lawhul Mahfudhw) ibizaba ku burebure yageneye ibi...
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerw...
Ibun Masuud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo munyakuri mu byo ivuga byose, w'umizerwa aho Allah yabishimangiye yaratu...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Ijuru riri bugufi n'umwe muri m...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ijuru n'umuriro biri bugufi y'umuntu nk'uko imishumi ifunze inkweto iba iri bugufi ye, kub...

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): "Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!

Hadith yaturutse kwa Adiy Ibun Hatim yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye."

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu Intumwa yaravuze iti: Icyo gihe na Arshi ye yari hejuru y'amazi!"

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro mirongo ine aba ari intanga, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba akabumbe k’amaraso, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba ikinyamanyama, hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika akamugenera ibintu bine bikandikwa: Amwandikira amafunguro ye, ikizamwica, icyo azakora, ndetse niba azaba mwiza cyangwa mubi, ndetse umumalayika akamuhuhamo roho. Kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru kugeza ubwo hagati ye na ryo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Nanone kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu Ijuru akaryinjiramo."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abameramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje aho nari ndi, isanga nafungishije ububiko bwanjye igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ibibonye iragica, inahinduka mu buranga iravuga iti: Yewe Aishat! Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah", nuko Aishat aravuga ati: Nuko cya gitambaro turagica, tugikoramo umusego umwe cyangwa se ibiri."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye se wabo iti: Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira Se wabo aramusubiza ati: Iyo bitaza kuba abakurayishi babingayira bavuga bati: Yabitewe no gutinya urupfu, nari kurivuga kugira ngo nkunezeze! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]