- Ni ikizira gukabya no kwigora ukora ibyo udashoboye mu bintu byose, ndetse no gushishikariza kwitandukanya nabyo mu bintu ibyo ari byo byose, by'umwihariko igihe ari mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), no guha agaciro abakora ibikorwa byiza.
- Guharanira kugera ku bitunganye mu bikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse no mu bindi ni ikintu cyiza, ariko bigakorwa byubahirije umurongo wagenwe n'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu.
- Ni byiza gushimangira igikorwa cy'ingenzi, kubera ko n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri jambo yarisubiyemo inshuro eshatu.
- Idini ry'ubuyisilamu riroroshye.