- Zimwe mu mpamvu zo kugwa mu byaha n'irari ni ibibi Shitani itakira abantu ko ari byiza kugeza ubwo umutima nawo ubonye ko ari byiza maze ukabirarikira.
- Kwitandukanya n'ibikorwa by'irari biziririjwe ni itegeko, kubera ko ari byo nzira ijya mu muriro, no kwihanganira ibiremerera umutima udakunda kubera ko ariyo nzira ijya mu ijuru.
- Ibyiza byo guhata umutima no guharanira gukora ibikorwa bishimisha Allah, ndetse no kwihanganira ibigoye n'ibyo umutima wanga kubera ko ari byo bizengurutse ibikorwa byo kumvira Allah.