- Ukuri ntigukwiye kurekwa kubera gutinya ibyo abantu bari buvuge.
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu bushobozi bwayo yari ifite kuyobora abantu ibagaragariza ukuri, ariko umwanzuro wo kuyoboka iyo nzira ntabwo uri mu bushobozi bwayo.
- Biremewe gusura umuhakanyi urwaye ugamije kumuhamagarira ubuyisilamu.
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikajwe no guhamagarira abantu kuyoboka inzira ya Allah mu bihe byayo byose.