- Kubuza ikibi ukikibona no kutabicyereza, igihe ubona nta ngaruka mbi biri buteze!
- Ibihano bikomeye ku munsi w'imperuka birarutanwa bitewe n'ubuhambare bw'icyaha.
- Gukora amashusho y'ibihumeka ni kimwe mu byaha bikuru.
- Impamvu gukora aya mashusho ari ikizira ni ukubera kwigana ibiremwa bya Allah Nyir'ubutagatifu, ubikora yaba agamije kwigana cyangwa se agamije indi mpamvu.
- Amategeko y'ubuyisilamu yashishikariye kurinda imitungo tuyibyaza umusaruro, nyuma yo kuyirinda ibibujijwe muri yo.
- Kubuza gukora amashusho y'ibihumeka uko yaba ameze kose, n'ubwo yaba atahawe agaciro.