Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka Allah Nyir'ubutagatifu azazingazinga isi n'ibirere mu kiganza cye cy'iburyo, maze abikureho narangiza avuge ati: Ninjye mwami, barihe ba bami bo ku isi?!
Hadeeth benefits
Kwibutsa ko ubwami bwa Allah ari bwo buzahoraho, mu gihe ubw'abandi buzavaho bukarangira.