- Kwemera ko ijuru n'umuriro biriho na magingo aya.
- Ni itegeko kwemera ibitagaragara ndetse n'ibindi byose byaturutse kwa Allah no ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
- Ni ngombwa kwihanganira ibyo udakunze kuko niyo nzira ikugeza mu ijuru.
- Ni ngombwa kwirinda ibiziririjwe, kubera ko ari yo nzira ikujyana mu muriro.
- Kuba Allah ijuru yararikikije ibyo umuntu yanga adakunze, naho umuriro wo akawukikiza ibyo umutima urarikira n'ibigeragezo byo muri ubu buzima bw'iyi si.
- Inzira ijya mu ijuru iragoye kandi irimo ibibazo, ndetse isaba kwihangana no kwigora bivanze n'ukwemera, naho umuriro wo ukikijwe n'ibyo umutima urarikira kandi ukunze byo muri iyi si.