Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "I...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratubwira ko ku munsi w'imperuka hari ikizenga cy'amazi yahawe kireshya n'urugendo...
Hadithi yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko ku munsi w'imperuka urupfu ruzazanwa mu ishusho y'intama y'isekurume...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo muba...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu mu gukora ibifite akamaro no kureka ibitera ingar...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uri ku kigenderwah...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwerekera imyifatire yo gusuhuzanya hagati y'abantu ariyo igira iti: "A-SALAM ALAYKUM WA RAHMATULL...
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubuta...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu we ubwe yiziririje amahugu, arangije ayagira ikizira no hagati y...

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu ibikombe banywesha bimeze nk'inyenyeri zo mu kirere, uzanywaho ntazongera kugira inyota habe na rimwe."

Hadithi yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi."

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se), nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yakuye kwa Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Intumwa y'Imana yaravuze ati: "Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].

Hadithi yaturutse kwa Hakim Ibun Hizam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uravuga iki ku bikorwa najyaga mpozaho mbere y'ubuyisilamu nko gutanga amaturo (Swadaqat) cyangwa se guha ubwigenge umucakara, kunga isano ry'imiryango, ese hari ibihembo nzabibonera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere."

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imiwshimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."