- Ni byiza gusuhuzanya mu buryo Hadithi yagaragaje, ariko ugenda n'amaguru aramutse asuhuje uri ku kigenderwaho, n'abandi bavuzwe muri Hadith byakemerwa, ariko byaba binyuranye n'ibikwiye ndetse byiza.
- Kwifurizanya indamutso y'amahoro mu buryo bwavuzwe muri Hadith ni imwe mu mpamvu zo kongera urukundo n'ubuvandimwe.
- Iyo abantu bareshya mu byiciro byavuzwe, icyo gihe umwiza muri bo ni wa wundi ubanza undi ku musuhuza.
- Ubudasa bw'amategeko ya Isilamu aho bwagaragaje byose abantu bacyenera.
- Kwigisha imyifatire mu gihe cyo gusuhuzanya no kwifurizanya amahoro, ndetse no gushyira buri icyo ari cyo cyose mu mwanya wacyo.