- Umunyabwenge akwiye kwihutira kwicuza, kandi ntiyirare niba ari umunyamahugu ngo yumve ko yarokoka ibihano bya Allah.
- Allah Nyir'ubutagatifu arindiriza abanyamahugu ntabahanireho, agamije kuzabatungura ndetse no kubongerera ibihano igihe cyose bazaba baticujije.
- Guhuguza ni imwe mu mpamvu Allah yagiye ahanira abantu babayeho mbere.
- Iyo Allah yoretse umudugudu, hari ubwo waba urimo abakora ibikorwa byiza, abo ku munsi w'imperuka bazazuka uko bapfuye bameze barakoze ibyiza, no kuba nabo ibihano byarabagezeho ntacyo bizaba bibatwaye.