- Gushishikariza kwiga isuku n'imigenzo yayo ndetse n'imyifatire ikwiye kukuranga igihe uri kuyikora, ndetse no kubishyira mu bikorwa.
- Ibyiza byo gukora isuku, kandi ko ari impamvu yo gukurirwaho ibyaha bito bito, naho ibyaha bikuru bikuru byo ugomba kubyicuza (Tawbat).
- Kugira ngo ukurirweho ibyaha ugomba gutunganya isuku (Udhu) neza, ukayikora ntacyo wangije muri yo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigaragaje.
- Kubabarirwa ibyaha kwavuzwe muri Hadithi gushingiye ku kubanza kwirinda ibyaha bikuru no kubyicuza. Allah aragira ati: {Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).} [A-Nisa-i: 31]