- Itegeko ryo kugira inshuti nziza no gutoranya abeza, no kubuza kugira inshuti mbi.
- Hano havuzwe inshuti ku buryo bw'umwihariko ntihavugwamo uwa bugufi, kubera ko inshuti ari wowe uyihitamo, naho umuvandimwe n'uwa bugufi, nta mahitamo uba ufite yo kumugira no kutamugira.
- Kugira inshuti biba bikwiye gushingira ku mitekerereze myiza.
- Ukwemera kw'umuntu kwongerwa no kuba umuntu agendana n'abemeramana anabagira inshuti, kukanagabanywa no kugendana n'inkozi z'ibibi no kuzigira inshuti.