- Imirongo itomoye muri Qur'an isobanutse ni ifite ibisobanuro bigaragara, naho iteye urujijo ni ifite ibisobanuro bitagaragara, cyangwa se ifite igisobanuro kirenze kimwe, icyeneye abayisobanukiwe ngo bayisobanure.
- Kwihanangiriza kwivanga n'abantu bo mu buyobe n'abanyabihimbano, n'abandi bose bazana ibibazo bagamije kuyobya abantu no kubatera gushidikanya muri bo.
- Mu musozo w'uyu murongo Allah yaravuze ati: "Kandi nta bandi bibuka usibye abanyabwenge, ibi birimo kunenga abafite uburwayi mu mitima, no kuvuga ibigwi abanyabwenge n'abamenyi, bisobanuye ngo: Utibutse ngo abikuremo inyigisho, agahitamo gukurikira irari rye uwo ntabwo ari mu banyabwenge.
- Guhitamo gukurikira ibiteye urujijo ni imwe mu mpamvu zo kuyoba kw'imitima.
- Ni itegeko kugarura imirongo iteye urujijo idahita isobanuka kuyigarura ku mirongo isobanutse igaragara.
- Allah Nyir'ubutagatifu imirongo imwe yayigize isobanutse igaragara n'indi ayigira idasobanutse agamije kugerageza abantu kugira ngo amenye abafite ukwemera n'abari mu buyobe.
- Kuba muri Qur'an harimo imirongo iteye urujijo ni mu rwego rwo kugaragaza agaciro k'abamenyi barusha abandi basigaye, no kwereka ubwenge bwa muntu ko butamenya ibintu byose, kugira ngo buce bugufi imbere y'uwaburemyi bunemere ko ntacyo bwakishoborera.
- Agaciro ko gucengera ubumenyi no kubushikamamo ndetse ko ari itegeko.
- Abasobanuzi ba Qur'an bavuga aho Allah avuga ko "...nta wamenya ibisobanuro byayo usibye Allah...", bafite imvugo ebyiri: Iya mbere abasoma bakitsa bageze ku izina (Allah) bivuze ko uzi ubumenyi nyakuri bw'ibisobanuro by'imirongo iteye urujijo n' ibindi Allah yihariye ubumenyi bwabyo nk'imiterere ya roho, ni Allah wenyine, noneho abamenyi bakurikira barayemera ndetse bakavuga ko byose byaturutse kwa Allah, bagaca bugufi bakiyoroshya. Naho abasoma bagafatanya ntibitse ku izina rya (Allah), bishatse kuvuga ko ibisobanuro by'iyi mirongo ni Allah ubizi, n'abamenyi hari ibyo bazi, barayemera ndetse iyo badasobanukiwe bakayigarura ku mirongo isobanutse.