- Biremewe kurahira umuntu atarahijwe, mu rwego rwo gushimangira inkuru kabone n'iyo yazaba mu bihe bizaza.
- Biremewe kuvuga nyuma y'indahiro uti: In sha Allah (Allah nabishaka), ariko kuba wavuga ngo Allah nabishake ukabivuga hamwe n'indahiro, icyo gihe uwabivuze akica indahiro ye ntabwo ari itegeko kuri we gutanga icyiru.
- Gushishikariza kunyuranya n'indahiro, igihe ikinyuranyo cyayo ari cyo cyiza kuruta icyo yarahiriye gukora cyangwa kureka, hanyuma agatanga icyiru cy'indahiro.