- Agaciro Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) afite, kandi ko ari we mwiza kuruta abandi basangirangendo, ndetse ko ari we wari ukwiye ubuyobozi nyuma y'urupfu rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
- Kubaka imisigiti ku marimbi ni kimwe mu bikorwa bibi byakozwe n'abatubanjirije.
- Kugira imva ahantu ho gusengera cyangwa se ho kwerekera mu masengesho, cyangwa se kubakaho imisigiti ntibyemewe, mu rwego rwo kwirinda ko byaba ibangikanyamana.
- Kubuza gukabiriza gukunda abakora ibyiza kuberako byageza nyirabyo mu ibangikanyamana.
- Ubuhambare bw'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abantu kutazakora, kuko yabibujije mbere y'uko ipfa isigaje amajoro atanu.