- Kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, kandi ko nta wundi uzana ibyiza uretse Allah, nta n'urinda ikibi uretse Allah.
- Kubuza gutomboza amahirwe ukoresheje inyoni, kubera ko bituma umuntu yemera umwaku, bikamubuza kuba hari icyo yakora.
- Kugira icyizere ntabwo biri mu gutomboza amahirwe bibujijwe, ahubwo ni bimwe mu kugirira icyizere Allah .
- Buri kintu kibaho ku bw'igeno rya Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, udafite uwo babangikanye.