- Ni byiza igihe imvura iguye kuvuga iti: MUTWIR'NA BIFADW'LILLAH WA RAHMATIHI: Twahawe imvura ku bw'ingabire za Allah no ku bw'ineza ye.
- Uzitirira inema y'imvura cyangwa se indi nema inyenyeri ko ari yo irema imvura ndetse ikanayigusha azaba ahakanye guhakana gukuru, ariko navuga ko inyenyeri runaka yabaye impamvu yo kugwa kw'imvura cyangwa kubaho kw'indi nema yose azaba ahakanye uguhakana guto, kuko inyenyeri nta ruhare urwo ari rwo rwose yabigiramo.
- Inema ishobora kuba impamvu yo guhakana iyo umuntu ayihakanye, cyangwa se ikaba impamvu y'ukwemera iyo umuntu ayishimiye.
- Birabujijwe gukoresha imvugo igira iti: MUTWIR'NA BINAW'I KADHA: Twahawe imvura kubera inyenyeri iyi n'iyi, n'ubwo haba hagamijwe kuvuga igihe, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu ibangikanyamana.
- Ni itegeko ko umutima urangamira Allah gusa no kumwiringira mu kugaba inema no kurinda ikibi icyo ari cyo cyose.