- Ni itegeko kwiringira Allah no kwemera igeno rye, ndetse n'ikizira kuraguza no kwemera umwaku n'inyatsi, n'uburozi ndetse n'ubupfumu, cyangwa se kujya kubaza abantu babikora.
- Umuntu kuba yavuga ko azi ubumenyi bw'ibitagaragara ni bimwe mu ibangikanyamana, bihabanye n'ukwemera (Tawhidi).
- Ni ikizira kwemera iby'abapfumu no kujya kubareba, haninjiramo kandi n'ubupfumu bw'abantu basoma ibiri mu kiganza cy'umuntu cyangwa mu gikombe cy'icyayi bakamubwira ibizamubaho, nta nubwo byemewe kujya kubireba nubwo byaba ari mu rwego rw'amatsiko.