- Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kubera ko bituma umutima urangamira ikindi kitari Allah.
- Agaciro ko gusubiramo kenshi ubutumwa bw'ingenzi ushaka ko abantu bumva, kugira ngo babuzirikane kandi bugere mu mitima yabo.
- Kwemera umwaku bikurwaho no kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu.
- Itegeko ryo kwiringira Allah wenyine no kuba ariwe imitima irangamira.