- Kwemera kurimo inzego zirutanwa hagati yazo.
- Kwemera ni imvugo n'ibikorwa n'imyizerere.
- Kugirira Allah isoni bisaba ko atakubona mu byo yakubujije, kandi ntakubure mu byo yagutegetse!
- Kuvuga umubare ntibisobanuye ko ari byo byonyine, ahubwo bigaragaza ko ibikorwa bigize ukwemera ari byinshi, kubera ko abarabu hari ubwo bavuga umubare w'ikintu badashaka guhakana ikitari icyo (bivuze ko bishobora kurenga uwo mubare bavuze.)