- Kugaragaza uburenganzira bwa Allah yategetse abagaragu be bw'uko bagomba kumugaragira ntibamubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose.
- Kugaragaza uburenganzira bw'abagaragu bafite kuri Nyagasani we yiyemeje ubwe ku bw'ingabire ze n'ubuntu bwe, ari bwo bw'uko azabinjiza mu ijuru atazabahana.
- Iyi Hadithi iragaragaza inkuru nziza y'abatarabangikanyije Imana ko iherezo ryabo ari ukuzabinjiza mu ijuru.
- Muadh mbere yo gupfa kwe, yabwiye abantu iyi Hadithi atinya kuzabarwa nk'uwahishe ubumenyi.
- Icyitonderwa: Kutabwira bamwe mu bantu zimwe muri Hadith z'Intumwa y'Imana, kubera gutinya ko hari abantu batahita basobanukirwa ibisobanuro byazo, gusa izo Hadith bitari ngombwa ko zibwira abantu bose ni izidafite itegeko zitegeka gukora, cyangwa hari icyo zibuza gukora cyangwa se atari izigaragaza ibihano byagenwe n'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu.
- Abanyabyaha mu bemeramana bazagengwa n'ubushake bwa Allah, nashaka azabahana, nanabishaka azabababarira, hanyuma iherezo ryabo rizabe mu ijuru.