- Ibyiza byo kudahubuka no kwihangana mu gihe cy'uburakari, kandi ko ari bimwe mu bikorwa byiza Isilamu yashishikarije.
- Kurwanya umutima mu gihe cy'uburakari nibyo bikomeye kuruta kurwanya umwanzi.
- Isilamu yahinduye igisobanuro cy'imbaraga mu gihe cy'ubujiji ahubwo ihamagarira kurangwa n'imigirire myiza, bityo umunyembaraga kuruta abandi ni wa wundi ubasha kwifata no kwirinda.
- Kwirinda kugira uburakari kubera ingaruka bugira ku bantu ku giti cyabo ndetse n'umuryango mugari.