Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibigeragezo bizako...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ibigeragezo bitazigera bitandukana n'umugaragu w'umwemeramana n'umwemeramanakazi byaba kur...
Hadith yaturutse kwa Swuhayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iby'umwemeramana birata...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratangarira umwemeramana n'ibyo byose mu rwego rwo kwerekana ko ari byiza; kuko ibihe bye byose kuri...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umuga...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibik...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwihutire gukora ibikorw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umwemeramana kwihuta gukora ibikorwa byiza byinshi mbere y'uko ibigeragezo biza ngo b...
Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uwo Allah ahitiy...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uwo Allah ahitiyemo ibyiza, imuha gusobanukirwa idini rye, kandi ko Intumwa y'Imana (I...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."

Hadith yaturutse kwa Swuhayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana, iyo agezweho n'ibishimishije arashimira, bikaba byiza kuri we, n'iyo agezweho n'ibidashimishije arihangana nabyo bikaba byiza kuri we."

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima, aho umuntu azajya aramuka ari umwemeramana bukajya kugoroba yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukagoroba ari umwemeramana bukajya gucya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana iby'isi.

Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."

Hadithi yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimuzige ubumenyi mugamije kubwiratana mu bandi bamenyi, cyangwa se kugirango mujye mugisha impaka injinji cyangwa ngo bajye babibubahira mu byicaro babahe ijambo, uzabirengaho, yitegure umuriro, yitegure umuriro."

Hadithi yaturutse kwa Uthman (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi."

Hadithi yaturutse kwa Abi Abdi Rahman A-Sulamiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa. Baravuze bati: Byatumye tumenya ubumenyi tubushyira no mu bikorwa.

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi Ntabwo mvuze ko {Alif Laam Miim) ari inyuguti imwe, ahubwo {Alif} ni inyuguti, {Lam} ni inyuguti, na {Miim) ni inyuguti."

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Umuntu wakundaga kwitwararika Qur'an azabwirwa ati: Yisome, uzamuke mu ntera, unayisome witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri ku isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma n'urw'umurongo wa nyuma iri bugarukireho uri gusoma."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye? Turavuga tuti: Yego, ntawabyanga! Intumwa y'Imana iravuga iti: Umwe muri mwe kuba yasoma Ayat eshatu gusa mu iswalat ari gusali byaba byiza kuri we kuruta izo ngamiya.

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko."