- Ni itegeko gushikama ku idini, no kwihutira gukora ibikorwa byiza mbere y'uko tugerwaho n'ibitubuza kubikora.
- Kugaragaza ko mu bihe bya nyuma ibigeragezo biyobya bizaza bikurikiranye, kandi ko buri uko ikigeragezo kizajya kirangira kizajya gikurikirwa n'ikindi.
- Iyo umuntu agize intege nke mu kwemera kwe akagera no ku rwego akureka kubera indonke z'isi n'ibindi, biba impamvu y'uko atana, agata ukwemera kwe akishora mu bigeragezo.
- Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko ibikorwa byiza ari impamvu yo kurokoka ibigeragezo.
- Ibigeragezo birimo ibice bibiri: Hari ibiza bitewe n'urujijo, n'umuti wabyo ni ukugira ubumenyi, hari n'ibiza bitewe n'irari n'umuti wabyo ni ukugira ukwemera ndetse no kwihangana.
- Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko uwo ubikorwa bye bibaye bicye, ibigeragezo kuri we bimusanga byihuta, n'uwo ibikorwa bye bibaye byinshi aba akwiye kudashukwa nabyo ahubwo agaharanira kubyongera.