- Agaciro ko gushimira mu byiza no kwihangana mu bigeragezo, ukoze ibyo abona ibyiza by'aha ku isi no ku munsi w'imperuka, n'udashimiye ingabire cyangwa se ngo yihanganire ikigeragezo, aba ahombye ingabire nyinshi.
- Agaciro ko kwemera, kandi ko ingororano zabyo mu bihe byose nta bandi bazibona uretse abafite ukwemera.
- Gushimira mu byiza, no kwihangana mu bibi ni bimwe mu biranga abemeramana.
- Kwemera igeno rya Allah bituma umwemeramana ahora anezerewe mu bimubaho byose; bitandukanye n'utari umwemeramana, uhora ababaye igihe hari ikibi kimubayeho; iyo hari ikimugezeho mu ngabire za Allah Nyir'ubutagatifu aba ari icyo ahugiraho akareka kumvira Allah, tutirengagije no kuba cyatuma yigomeka kuri Allah.