- Gushishikariza gusoma kenshi Qur'an.
- Buri nyuguti umusomyi asomye ayihemberwa icyiza kimwe gishobora gukubwa inshuro icumi.
- Impuhwe za Allah n'ubuntu bwe biragutse, aho abagaragu bakubirwa ibihembo kubera ineza ye n'ubuntu bwe.
- Agaciro Qur'an irusha andi magambo, ndetse no kwiyegereza Allah uyisoma, kubera ko ari amagambo ya Allah Nyir'ubutagatifu.