Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Makat irababwira iti: Yemwe bantu! Mu by'ukuri...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri umuntu Allah yang...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu yanga umuntu w'umunyamwaga ujya impaka cyane, utemera kwicisha b...
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Igihe abayisi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko igihe abayisilamu babiri basakiranye barwana bafite intwaro, buri wese agambiriye kwica...
Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubiko...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimugatuke abapfuye ku...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari ikizira gutuka abapfuye, no kubahuka ibyubahiro byabo, kandi ko ari imwe mu mico m...

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho iravuga iti: "Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru; bityo abantu ni babiri: Uwumvira Allah, umutinya, w'umunyabuntu, n'umuntu w'umwangizi, w'inkozi y'ibibi, usuzuguritse imbere ya Allah. Kandi abantu bose ni bene Adamu, kandi Allah yaremye Adamu mu itaka. Allah aragira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."

Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Igihe abayisilamu babiri basakiranye mu mirwano bafite inkota, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bajya mu muriro", ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu ni uwishe birumvikana, none uwishwe we bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iransubiza iti: Uyu nawe yari ashishikajwe no kwica mugenzi we."

Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”

Hadithi yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi."

Hadithi yaturutse kwa Sah'li Ibun Sa'adi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzansezeranya kurinda ikiri hagati y'iminwa ye yombi, n'ikiri hagati y'amaguru ye yombi, nanjye musezeranyije ijuru."

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al KHud'riy (Imana imwishimire), akaba yari yaritabiriye urugamba hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inshuro cumi n'ebyiri yaravuze ati: Numvise ibintu bine ku ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birantangaza, yaravuze iti: "Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."

Hadithi yaturutse kwa Usamat Ibun Zayd (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore, kubera ko ikigeragezo cya mbere bene Isiraheli bahuye nacyo cyari icy'abagore."

Hadith yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)."

Hadithi yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore."