- Gushishikariza guhozaho gutinya Allah, no kutarangarira imitako y'isi n'ibindi biyigaragaraho.
- Kwirinda ibigeragezo by'abagore, nko kubareba, cyangwa se kubona ko ntacyo bitwaye kuba abagore bakwivanga n'abagabo badafitanye isano n'ibindi nkabyo.
- Ibigeragezo by'abagore ni mu bigeragezo bihambaye byo muri iyi si.
- Gukura inyigisho ku babayeho mbere yacu, kubera ko ibyabaye kuri bene Isiraheli bishobora no kuba ku bandi.
- Mu bigeragezo by'abagore, twavugamo nk'umugore w'umugabo kuba yasaba umugabo ibyo adashoboye, akamurangaza ntakorere idini rye, bigatuma atwarwa n'ibyisi. Iyo ari undi mugore badafitanye isano amushuka amurangaza bigatuma adakurikira ukuri by'umwihariko igihe basohotse mu mazu yabo bakivanga n'abagabo, nk'igihe baba batambaye bikwije. Ibi bikaba byatuma bagwa mu cyaha cy'ubusambanyi uko bwakabaye; niyo mpamvu umwemera aba akwiye kwiringira Allah akaba ari nawe ahungiraho ngo amurokore ibishuko by'abagore.