- Ugambiriye gukora icyaha mu mutima akanaharanira kugikora aba akwiye kubihanirwa.
- Kubuza mu buryo bukomeye imirwano hagati y'abayisilamu, ndetse n'ibihano bihambaye by'umuriro bibategereje.
- Kurwana hagati y'abayisilamu binyuze mu kuri byo ntabwo umuntu abihanirwa; nko kurwanya no kwica abagizi ba nabi ndetse n'abangizi.
- Umuntu ukoze icyaha gikuru, ntikimuhindura umuhakanyi kuko agikoze, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yise abarwana hagati yabo ko ari abayisilamu!
- Abayisilamu babiri basakiranye bitwaje icyo ari cyo cyose cyamugeza ku kwica mugenzi we, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bazajya mu muriro. No kuba inkota ari yo yavuzwe muri iyi Hadithi byari mu rwego rwo gutanga urugero. (Intwaro iyo ari yo yose wakoresha ukica mugenzi wawe nayo yinjira mu gisobanuro cy'iyi mvugo)