- Ni itegeko kubahiriza amabwiriza n'amasezerano buri wese yemereye mugenzi we kuzubahiriza hagati y'abashakanye, cyeretse ya yandi aziririza ibiziruye cyangwa se akazirura ibiziririje.
- Kubahiriza ayo mabwiriza n'amasezerano yo mu gushyingiranwa niyo arusha ayandi gukomera, kuko niyo azirura imibonano hagati y'abashyingiranywe.
- Urwego rukomeye gushyingiranwa bifite mu idini ry'ubuyisilamu, aho byashimangiye ko ari ngombwa kubahiriza amasezerano yatangiwemo.