- Kujya impaka zitemewe ntihinjiramo umuntu wahugujwe akurikirana ibye yambuwe, kabone n'ubwo yajya mu manza.
- Kujya impaka n'intonganya ni zimwe mu ndwara z'ururimi zitera amacakubiri no kugambanirana hagati y'abayisilamu.
- Impaka zemewe ni zazindi zikozwe mu buryo bwiza no mu nzira nziza, izitemewe ni za zindi zanga kumva ukuri no gushimangira ikinyoma, cyangwa se izidafite gihamya zishingiyeho.