- Ntibyemewe ko umugore akora urugendo atari kumwe n'uziririjwe kumurongora (Mahram, cyangwa se umugabo we).
- Umugore ntiyaba Mahram w'umugore mugenzi we.
- Icyitwa urugendo cyose, umugore ntacyemerewe cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se Mahram; iyi Hadith yari itewe n'ubajije ikibazo ndetse n'aho aherereye.
- Mah'ram w'umugore ni umugabo we cyangwa se uziririjwe kumurongora mu buryo bwa burundu kubera isano ry'amaraso bafitanye nka se, umuhungu we, se wabo, na nyirarume; cyangwa se isano ry'uko bonse ibere rimwe nka se umugabo w'umugore wamwonkeje, na se wabo uvukana n'umugabo w'umugore wamwonkeje, cyangwa se ku bw'isano ryo gushyingiranwa nka sebukwe, kandi akaba ari umuyisilamu ufite ubwenge, ukuze, w'umwizerwa kandi w'inyangamugayo, kubera ko ikigamijwe kuri Mahram ni mu rwego rwo kurinda umugore no kumubungabunga, no kumuhagararira.
- Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yitaye ku mugore, ndetse aranamubungabunga.
- Iswalat y'umugereka iyo ari yo yose ikozwe nyuma ya Swalatul fajri na Swalatul Asw'ri ntiba yemewe; ariko aha ntihavugwamo kwishyura iswalat z'itegeko zatambutse ku muntu, cyangwa se izifite impamvu zazo zihariye nk'iswalat y'umugereka igihe winjiye mu musigiti (Tahiyatul Masjidi) n'izindi nkazo.
- Ni ikizira gusali nyuma y'uko izuba rirashe ako kanya, ahubwo ni ngombwa ko ribanza rikarasaho gato ahangana n'umuheto, nk'iminota icumi cyangwa se cumi n'itanu tugereranyije.
- Igihe cy'iswalat yo ku gicamunsi ni ugukomeza kugeza izuba rirenze.
- Muri iyi Hadith harimo ko byemewe gukora urugendo ku misigiti itatu yavuzwe muri Hadith.
- Agaciro k'imisigiti itatu n'umwihariko wayo irusha iyindi.
- Ntibyemewe gukora urugendo ugiye gusura imva kabone n'iyo yaba imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ariko biremewe ku muntu uri i Madinat kuyisura, cyangwa se uhageze ku bw'iyindi mpamvu yemewe n'amategeko.