- Umuhagararizi w'umugore ni kimwe mu bisabwa kugira ngo gushyingiranwa kwemerwe, iyo ibayeho nta muhagararizi, cyangwa se umugore akishyingira, ntabwo iryo sezerano riba ryuzuye.
- Umuhagararizi w'umugore aba ari umuntu w'igitsinagabo uri bugufi y'umugore, bityo uwakure ntiyamushyingira igihe hari uwa bugufi ye.
- Umuhagararizi agomba kuba ageze igihe cy'ubukure cyo kurebwa n'amategeko, ari igitsinagabo, azi kumenya inyungu ziri mu gushyingiranwa, ndetse akaba ahuje idini n'uwo agiye guhagararira muri iryo sezerano, bityo rero utujuje ibi tuvuze uwo ntabwo yemerewe kuba umuhagararizi w'umugore mw'ishyingiranwa.