Hadith yaturutse kwa Warrad, wari umwanditsi w'umusangirangendo Al Mughirat Ibun Shu'ubat, yaravuze ati: Al Mughirat Ibun Shu'ubat yambwiye ibyo nandi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL M...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzasingiza Allah buri ny...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze nyuma yo gusali iswalat z'itegeko aya magambo:
SUBHANALLAH: Ubutagatif...
Hadith yaturutse kwa Abi Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma Ayatul Kursi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye Ayatul Kursiy amaze gusali iswalat y'itegeko nta kindi cyamubuza kwinjir...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro...
Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko mu iswalat z'umugereka yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akanitwararik...
Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat A-Salamiy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ati: "Umwe muri mwe n...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umuntu wese ugeze ku musigiti akawinjiramo igihe icyo ari cyo cyose, no ku mpamvu iyo...
Hadith yaturutse kwa Warrad, wari umwanditsi w'umusangirangendo Al Mughirat Ibun Shu'ubat, yaravuze ati: Al Mughirat Ibun Shu'ubat yambwiye ibyo nandika ubwo yandikiraga Mu'awiyat avuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha