- Kuvuga mu gihe cy'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ni ikizira, kabone n'iyi waba ubuza ikibi umuntu ari gukora, cyangwa se kwikiriza indamutso, cyangwa se kwifuriza impuhwe uwitsamuye.
- Ariko ibi ntibireba uri kugira icyo abwira Imam cyangwa se Imam nawe ari kumubwira.
- Biremwe kuvuga hagati y'ibice bibiri by'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ku bw'impamvu runaka.
- Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuzwe hagati muri izi nyigisho, uyisabira amahoro n'imigisha mu ibanga, ni cyo kimwe no kuvuga Amina uri kwikiriza ubusabe.