/ Iswalat isengewe muri uyu musigiti wanjye ni nziza kuruta iswalat igihumbi zikorewe ahandi usibye izikorewe mu musigiti mutagatifu (w'i Makat)

Iswalat isengewe muri uyu musigiti wanjye ni nziza kuruta iswalat igihumbi zikorewe ahandi usibye izikorewe mu musigiti mutagatifu (w'i Makat)

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iswalat isengewe muri uyu musigiti wanjye ni nziza kuruta iswalat igihumbi zikorewe ahandi usibye izikorewe mu musigiti mutagatifu (w'i Makat)."
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza agaciro k'iswalat ikorewe mu musigiti wayo, kandi ko irusha ibihembo igihumbi izindi zikorewe ahandi mu yindi misigiti yo ku isi, usibye umusigiti mutagatifu w'i Makat, kubera ko ari wo urusha imigisha uw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Hadeeth benefits

  1. Kwiyongera kw'ibihembo by'iswalat ikorewe mu musigiti mutagatifu w'i Maka no mu w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  2. Iswalat ikorewe mu musigiti mutagatifu w'i Makat ni nziza iruta iswalat ibihumbi ijana zikorewe mu yindi misigiti.