- Mu mpuhwe Allah afitiye abagaragu be b'abemeramana nuko abababarira ibyaha byabo bakiri hano ku isi kubera ibigeragezo abagerageresha.
- Ibigeragezo ubwabyo bituma abantu bababarirwa ibyaha, ariko igihe bafite ukwemera, iyo umugaragu ahuye nabyo akihangana ntabyinube, arabihemberwa.
- Gushishikariza kwihangana mu bintu byose, mu bikunzwe no mu bidakunzwe, agomba kwihangana kugeza ubwo akoze ibyo Allah yamutegetse, akihangana akitandukanya n'ibyo yamuziririje, yiringiye ingororano za Allah, ndetse anatinya ibihano bye.
- Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: Umwemeramana n'umwemeramanakazi, kongeraho umwemeramanakazi ni mu rwego rwo gushimangira ko n'umugore avugwamo. Iyo bitaba ibyo iyo ivuga umwemera hari kuba havuzwemo n'umugore kuko atari umwihariko ku bagabo. Iyo ibigeragezo bibaye ku mugore nawe ari mu bahawe isezerano ryo kubabarirwa ibyaha.
- Mu bituma umwemeramana yoroherwa n'ubukana bw'ibigeragezo, ni ingororano yasezeranyijwe igihe yaba yihanganiye ibigeragezo ahuye nabyo.