- Ni ikizira kwambara imyambaro ikose mu ihariri na Dibaji ku gitsinagabo, ndetse hanateganyijwe ibihano bihambaye ku muntu uzabyambara.
- Abagore bemerewe kwambara ihariri na Dibaji.
- Ni ikizira kurira no kunywera mu bikoze muri Zahabu na Feza ku gitsinagabo n'igitsinagore.
- Hudhayfat (Imana imwishimire) yihanangirije mu buryo bukomeye ibi tumaze kuvuga, anagaragaza impamvu ko yabimubujije kenshi gukoresha ibikoresho bikoze muri Zahabu na Feza, ariko ntiyabireka.