- Ibi bihembo ni ibya wawundi uvuga aya magambo buri munsi yaba ayakurikiranyije cyangwa se ayatandukanyije.
- Tasbiihi: Ni ugutagatifuza Allah amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose, naho Al Hamdu: Ni ukumuvuga ibigwi n'ibisingizo byuzuye, bivanzemo kumukunda no kumwubaha.
- Ikigamijwe muri iyi Hadithi ni ukubabarira ibyaha bito, naho ibyaha bikuru byo ni ngombwa kubyicuza.