- Kwikinga kuri Allah ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, biba ikwiye gukorwa umuntu yikinga kuri Allah cyangwa se ku mazina ye n'ibisingizo bye.
- Biremewe kwikinga ku magambo ya Allah, kuko aya magambo ni kimwe mu bisingizo bye, bitandukanye no kwikinga ku kiremwa kuko byaba ari ibangikanyamana.
- Ibyiza by'ubu busabe n'imigisha yabwo.
- Kwirindisha ubusabe n'amagambo asingiza Allah ni imwe mu mpamvu z'uko umugaragu arindwa ikibi icyo ari cyo cyose.
- Nta cyo bimaze kwikinga ku kindi kitari Allah cyaba mu majini, n'abarozi, n'abandi batekamutwe ndetse n'abandi.
- Biremewe kwifashisha ubu busabe ku muntu ugeze aho ari ho hose yaba ari mu rugendo cyangwa se atari mu rugendo.