- Ni byiza kwitwararika ubu busabe nyuma ya buri swalat y'itegeko.
- Umuyisilamu aterwa ishema n'idini rye, ndetse akanagaragaza ibirango byaryo kabone n'iyo bitashimisha abahakanyi.
- Igihe cyose muri Hadithi hagaragayemo ijambo "Nyuma y'iswalat", iyo ibivugwa muri Hadithi ari amagambo yo gusingiza Allah, haba hagamijwe kuyavuga nyuma y'indamutso isoza iswalat, iyo ari ubusabe haba hagamijwe ko buvugwa mbere y'indamutso isoza iswalat.