- Umuntu uri gusali iyo ashidikanyije mu iswalat ye, ntamenye kimwe mu bintu bibiri, icyo gihe yirukana uko gushidikanya kwe ahubwo akubakira ku byo yizeye neza, ari wo mubare muto, hanyuma akabona kuzuza iswalat ye, no kubama ibyubamo bibiri byo kwibagirwa mbere y'uko avuga indamutso y'amahoro isoza iswalat, nyuma yayo akabona kuvuga iyo ndamutso isoza iswalat.
- Ibi byubamo bibiri byo kwibagirwa ni mu rwego rwo kuzuza iswalat aho itari yuzuye, no kuburizamo imigambi ya Shitani isuzuguritse, ndetse itanageze ku ntego yayo.
- Gushidikanya kwavuzwe muri iyi Hadith n'ukubura umwanzuro uhagararaho hagati y'ibintu bibiri, iyo hatabayeho gushidikanya, usali ashingira kuri ibyo adashidikanyaho.
- Gushishikariza kurwanya ibiteye urujijo no kubikumira ukurikiza ibyo amategeko y'idini.