- Ubu busabe bwo kwirinda ibi bintu biri mu busabe bw'ingenzi kandi bukusanyirije hamwe ibintu byinshi, kuko bikusanyirije hamwe ibibi byo muri iyi si n'ibyo ku munsi w'imperuka.
- Ibihano byo mu mva nta kabuza biriho kandi ni ukuri.
- Ubuhambare bw'ibigeragezo n'agaciro ko gusaba inkunga Allah no ku musaba kuzabirokoka.
- Gushimangira ko Masihi A-Dadjali azabaho n'ubuhambare bw'ibigeragezo bye.
- Gushishikariza gusaba ubu busabe nyuma y'ubuhamya bwa nyuma.
- Gushishikariza ubusabe nyuma yo gukora ibikorwa byiza.