- Biremewe guhanagura kuri Khofu (ubwoko bw'amasogisi akoze mu ruhu) igihe uri gutawaza kugira ngo usali (Udhu), naho iyo usabwa kwiyuhagira umubiri wose, icyo gihe na Khofu uraziyambura ugakaraba ingingo zose z'umubiri.
- Guhanagura kuri Khofu ni inshuro imwe gusa, unyuza ikiganza gitose hejuru yazo, ntuhanagure munsi (ni nk'uko bigenda no ku masogisi).
- Kugira ngo guhanagura kuri Khofu byemerwe, nuko umuntu azambara yabanje gutawaza mu buryo bwuzuye, yabanje gukaraba ibirenge bye n'amazi, kandi nazo zikaba zifite isuku, zitwikiriye ikirenge cyose, kandi uko guhanagura kugakorwa mu gihe runaka cyemewe mu mategeko ari cyo amanywa n'ijoro ku muntu utari ku rugendo, n'iminsi itatu n'amajoro yayo ku muntu uri ku rugendo.
- Amategeko agenga Khofu ni kimwe n'agenga ikindi umuntu yambaye mu birenge nk'amasogisi nayo biremewe kuyahanagura.
- Imico myiza yarangaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'uburyo yigishagamo, aho yabujije Al Mughirat kumwambura Khofu ndetse amugaragariza n'impamvu yabyo ko yazambaye zisukuye kugira ngo Al Mughirat agire ituze, anamenye itegeko.