- Gushishikariza gusubiramo amagambo umuhamagazi avuze.
- Agaciro ko gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma yo gusubiramo amagambo ya Adhana.
- Gushishikariza gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urwego ruruta izindi mu ijuru nyuma yo gusabira Intumwa y'Imana amahoro n'imigisha.
- Kugaragaza ibisobanuro by'uru rwego, n'agaciro karwo aho tubona ko nta we urukwiye usibye umugaragu umwe.
- Kugaragaza agaciro k'Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) aho ari we wenyine wahawe ruriya rwego mu buryo bw'umwihariko.
- Usabiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rurira rwego kuri Allah Nyir'ubutagatifu nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwayo.
- Kugaragaza kwicisha bugufi kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho yasabye abayoboke bayo ko bayisabira ruriya rwego, kandi ariyo yaruhariwe.
- Impuhwe za Allah ni ngari, kubera ko icyiza kimwe ukibonera ingororano zikubye inshuro icumi.